Uru rubuga rwa Internet rugamije kwigisha no kurera abana, hagendewe ku murongo w’uburezi n’uburere ishuri rya Koleji ya Mutagatifu Yohani Nyarusange rigendereho. Umurimo wibanze rero ni ugutanga ubumenyi binyuze mu masomo atandukanye abarimu bazajya bategurira abanyeshuri, hanyuma abanyeshuri bagasobanuza mwarimu ibyo batasobanukiwe ndetse bakamugezaho n’ibindi bitekererezo bishya bungutse. Nyuma y’igihe gikwiye, mwarimu azajya aha abanyeshuri imyitozo y’isuzumabumenyi igamije gupima uko umurimo wo kwigisha urimo kujya mbere. Umurimo wo kwigisha uzajya ujyana n’inama nziza mwarimu azajya aha abanyeshuri, kuko kurera si ugutanga ubumenyi gusa, ni no gufasha urerwa kugira imyitwarire myiza. Ni muri urwo rwego, uru rubuga runateganya umwanya uzajya utangirwamo ibitekerezo n’inama mu buryo bw’uburere n’imyatwarire(Discipline). Hari n’andi makuru y’ingenzi arebana n’ubuzima bw’ishuri rya Koleji ya Mutagatifu Yohani Nyarusange, tuzajya tunyuza kuri uru rubuga, hagamijwe guteza imbere umurimo w’uburezi dukora. Uko uru rubuga ruzajyenda rukura ni nako ruzajyenda rwagura amarembo.
Turasaba abafite aho bahuriye n’umurimo w’uburezi bose, ndetse n’abawukunda, by’umwihariko ababyeyi barerera mu rugo rwa Koleji ya Mutagatifu Yohani Nyarusange, kwakira uru rubuga rwa internet nk’urwabo no kurutera inkunga uko babishoboye; bityo icyifuzo cyacu cyiza kizashobore no kwera imbuto nziza.
Turashimira cyane Imana Umubyeyi wacu, yo idufashije gutera iyi ntambwe kandi tukizera ko izakomeza kudushyigikira. Turashimira n’abagize uruhare bose kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa. Turongera no gushimira abarimu bazakomeza kwitangira umurimo w’uburezi ukorerwa mu rugo rwa Mutagatifu Yohani Nyarusange.
Bikorewe i Nyarusange, ku wa 4 Kanama 2020.